Umutekano

Huye: Umuyobozi ushinzwe umutekano arakekwaho kwica umuturage

Photo

Mu ijoro ryakeye mu mudugudu wa Kabuga akagali ka icyeru umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye uwitwa Nshimiyimana Emmanuel yaraye yishwe aho bikekwa ko mu bamwishe harimo n’umuyobozi ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hatawe muri yombi babiri bakekwaho kumwica,mu gihe iperereza rigikomeje.

Abaturage bavuga ko intandaro y’urupfu rw’uyu Nshimiyimana yaturutse ku mugore w’abandi bari inshuti ariko utari ukibana n’umugabo we. Ngo ejo kuwa kabiri uyu mugore yari amuherekeje maze uwahoze ari umugabo we afatanyije n’ushinzwe umutekano mu mudugudu bamutegera mu nzira baramwica nk’uko byumvikana mu buhamya abaturanyi bahaye TV na Radio One.

Aba baturage bavuga bavugako n’ubusanzwe uyu muyobozi ushinzwe umutekano yari asanzwe yarabajujubije akubita abantu barabuze aho bamurega.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ngabo Fidel avuga ko aya makuru bayamenye baratabara nk’ubuyobozi ariko ngo bidakwiye ko umuntu ushinzwe umutekano aba ari na we uwuhungabanya.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB avuga ko abakekwaho kwica uyu Nsimiyimana batawe muri yombi uko ari babiri kandi iperereza rikomeje nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’uru rwego w’umusigire w’umusigire Dr Murangira Thierry.

Ubwo aba baturage bari bamaze kumenya inkuru mbi y’uko uyu Nshimiyimana yishwe n’uburakari bwinshi ngo nabo bari bagiye kwihorera ariko babuzwa n’uko ubuyobozi bwahagobotse.Ni mu gihe ariko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rubuza abaturage kwihanira ko na byo bibyara ibindi byaha,ahubwo bakajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibishobora gukumirwa bitaraba bikumirwe kandi bibafashe no mu butabera.

Kuri ubu abakekwaho ubu bwicanyi bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top