Umutekano

Huye: Umuyobozi yakuye inzugi ku nzu agamije kwirukana abazicumbitsemo

Photo


Umuturage witwa RWANGARINDE Gilbert ufite inzu akodesha mu kagari ka Cyimana umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye,aravuga ko yahohotewe n’umuyobozi w’umudugudu wa Ubumwe wamuciriye inzugi z’inzu akazijyana bitewe n’uko abari bazicumbitsemo ngo batezaga umutekano muke none kuva mu kwezi kwa kane kugeza ubu akaba atari yarenganurwa.

Ubuyobozi bw’umurenge buvugako uyu muyobozi w’umudugudu yakoresheje uburyo butari bwo kandi ko yategetswe kuzisubizaho nyuma ubuyobozi bugahuza izi mpande zombi hakumvikanwa ku byahombye.
..................

Uyu muturage afite inzu nto ebyiri zegereye umuhanda muri uyu mudugudu wa Ubumwe akagari ka Cyimana umurenge wa Tumba.Izi nzu ngo yari asanzwe azikodesha abapangayi bakamuha amafaranga ariko ngo yaje kubwirwa ko umukuru w’umudugudu yaje akazikuraho inzugi akazijyana,aho ngo yamubajije impamvu akamusubiza ko abari bazicumbitsemo batezaga umutekano muke bityo gukuraho inzugi bikaba igisubizo cyo kugira ngo bavemo.

Abaturanyi nabo bavuga ko babonye hafatwa umwanzuro wo gukuraho inzugi bikozwe n’umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano ariko bakanenga iki cyemezo cyo gusenyera umuturanyi.

Nyir’inzu avuga ko ubuyobozi bw’akagari bwamenyeshejwe iki kibazo bunemera ko uyu mukuru w’umudugudu yakosheje ariko bumwima inyandikomvugo isobanura ikibazo aho we yifuza kurenganurwa no kwishyurwa ibyo yahombejwe n’uyu muyobozi w’umudugudu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko izo nzu zabagamo abakobwa bicuruza(Indaya) bagateza umutekano muke mu buryo buhoraho. Gusa ngo umuyobozi w’umudugudu yakemuye ikibazo mu buryo butari bwo,ari yo mpamvu uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Vital Migabo avuga ko yasabwe gusubizaho izi nzugi yasenye ku nzu y’abandi nubwo bitarakorwa. Naho ibindi bijyanye n’ibyahahombeye n’ibyangiritse ubuyobozi ngo bukazahuza uwasenyewe ndetse n’uyu muyobozi w’umudugudu bikareberwa hamwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top