Umutekano

Huye: Undi muntu yongeye kurohama mu rugomero rwa WASAC

Photo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu , Abaturage baturiye urugomero rwa WASAC ruherereye ahitwa mu Kadahokwa mu karere ka Huye bongeye kuruzindukiraho bashakisha umwana warohamyemo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2020.

Umwana warohamye yari arimo kogeramo ari kumwe n’abandi bavamo we aza guheramo, kugeza kuri uyu wa gatanu abaturage baracyategereje kubona umurambo.

Si ubwa mbere uru rugomero rupfiramo umuntu kuko tariki ya 18 Mata 2020 haguyemo umuntu amara iminsi itatu yaraheze hasi mu mazi,aboneka ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 20 Mata 2020.

Icyo gihe abaturage basabye ko urwo rugomero rwazitirwa hagafatwa ingamba zikumira abarujyamo.Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya amazi bwavuze ko icya mbere ari ubukangurambaga bwo kwirinda mu baturage ,hakazatekerezwa icyakorwa nyuma.

Umunyamakuru aracyakurikirana iby’iyi nkuru............

Inkuru Iheruka:

https://radiotv1.rw/amakuru/umutekano/article/huye-bafitiye-impungenge-urugomero-bamwe-bakomeje-kwiyahuriramo



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top