Umutekano

Kayonza: Umugabo arashinjwa kuniga umugore we kugeza abaye ikiragi-Abaturage.

Photo

Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye kugitsina nubwo ari bimwe mu bikomeje gushyirwamo imbaraga zihariye mu kubihashya biracyagaragara hirya no hino mu miryango.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza babigarutseho kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 ugushyingo 2019.

Ubwo bari mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abunzi, aho bamwe muri abo baturage bari bitabiriye uwo muhango baganiraga na TV na Radio one bagarutse ku muturanyi wabo witwa VUGUZIGA Yohani bahimba rukarangira bashinja guhoza umugore we ku nkeke, aho ngo amukubita, ,akamupfura imisatsi, ndetse ngo kuri ubu akaba yaramugize ikiragi(Akaba atavuga neza) bitewe no kumuniga.

Nubwo ibibazo nk’ibi by’amakimbirane mu miryango bavuga ko ubusanzwe babikemurira mu mugoroba w’ababyeyi, uyu mugabo we ngo ntashobora kuwukandagiramo gusa bavuga ko iyo binaniranye babyohereza mu nzego z’abunzi.
Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abunzi muri aka karere ka kayonza minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston BUSINGYE yongeye kwihanangiriza abagabo bagihohotera abagore n’abasambanya abana,
aho yavuze ko bagiye kubahiga bukware bagashyikirizwa ubutabera.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,bigira ingaruka mbi ku muryango wose. Usibye no kuba bikoma mu nkokora iterambere ry’urugo, abana nabo bata amashuri, imibereho ikaba mibi abandi bakajya mu mihanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top