Umutekano

Kigali: Hari abamotari banengwa kugira umwanda

Photo

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bakomeje gushinjwa umwanda by’umwihariko ku myambaro baba bambaye kugeza ubwo bibangamira abo batwaye.

Gusa iki kibazo abamotari bo baracyegeka ku buyobozi bwabo bubategeka kwambara akenda ko hejuru (Gilet) buri munsi kandi ari kamwe gusa bahabwa, ku buryo babura umwanya wo kuyimesa ,Icyakora ubuyobozi bw’amakoperative yabo buvuga ko icy’ama (Gilet) bugiye kugikemura buri wese agahabwa irenze imwe kandi ikoze mu buryo bifuza.

Bari bahuriye hamwe ngo bungurane ibitekerezo n’ubuyobozi ku bibazo byugarije uyu mwuga wiganjemo urubyiruko kandi rwinshi rutwara moto .SP NKERAMUGABA SANO uyobora Polisi mu karere ka Nyarugenge aranenga bamwe mu bamotari ko bafite umwanda by’umwihariko ku myambaro yabo izwi nka Gilet ndetse n’ingoferi bambara (Casque).

Uyu mwanda bamwe mu bamotari bashinjwa ubangamira abagenzi baba batwaye ariko bakabura uko babigenza bakihangana bakongera guhumeka neza ari uko batandukanye n’abo bamotari baba bafite umwanda ; ikibazo banavuga ko batapfa kukibwira umuntu ubatwaye , gusa ngo barabangamirwa.

Aba bamotari bavuga ko bose batagira umwanda dore ko banawushinjwa ku myambaro yabo bwite ,ariko igisa nk’aho ari rusange ku magilet yabo nuko ahanini usanga hafi ya bose yanduye.

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’amakoperative y’abamotari buvuga ko kugira isuku babibakangurira buri munsi icyakora icy’amagilet cyo ngo bugiye kugikemura ku buryo bitarenze ukwezi kumwe baraba bahawe izirenze imwe kandi zikoze mu buryo bifuza nk’abanyamuryango nkuko NGARAMBE Daniel ukuriye FERWACOTAMO yabivuze.

Uyu mwanda bamwe mu bamotari bashinjwa ngo uba uri no ku myambaro yabo bwite mu makote cyangwa imipira isa nabi bagerekaho ayo magilet na bwo aba yanduye kuri benshi iyo hiyongereyeho Casque zibasiwe n’umwanda ku bwo kutayimesa dore ko iba yanyuze ku mitwe ya benshi bituma utwawe agenda adatekanye icyakora akihangana ku bwo kutaza gutinda kuri iyi moto uretse ko ngo hari n’uwo ubwira ko yambaye nabi akagutwarana umujinya,ari yo mpamvu benshi mu batwawe bahitamo kwihanganira uwo mwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top