Umutekano

KIMISAGARA: Babangamiwe n’Agashyamba bamburiramo Abaturage.

Photo

Abaturage bakoresha inzira ica mu gashyamba kazwi nka Busika mu murenge wa Kimisagara ho mu karere ka Nyarugenge baravuga ko babangamiwe n’amabandi aba muri iri shyamba kuko atega abantu akabambura ku manywa y’ihangu ,aba baturage bavuga ko muri ako gashyamba hateye ubwoba kugeza ubwo ugiye kuhanyura agomba gutegereza abandi nibura ngo bahanyure bamaze kuba benshi.

Agashyamba ka Busika gaherereye mu murenge wa Kimisagara mu rugabano n’umurenge wa kigali, kuhanyura ngo ntibyoroshye haba nijoro cyangwa ku manywa ,ibyo ngo bituruka ku mabandi ahihisha akambura ,agacuza burundu uhanyuze .Aba baturage baravuga ko hari ingero z’abo bahamburiye bakanabasiga ari intere.

Ku manywa y’ihangu ngo kuhanyura ni ugutegereza abandi nibura ngo mwisungane nyamara aha hantu ngo ni inzira nyabagendwa abantu bacamo bajya ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu ,ikaba n’inzira yo ku Ntaraga ugana mu isoko rya Kimisagara abantu bahahiramo.

Aya mabandi ngo yahagize indiri yayo kabone nubwo mu masaha ya nimugoroba haba hari abasirikare ,ariko ku manywa ngo ntawapfa kuhinyuza dore ayo mabandi atungwa agatoki nayo ngo asa n’ahakora uburinzi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko bugiye gukurikirana aya makuru buhabwa n’abaturage bityo ku bufatanye n’inzego z’umutekano aha hantu hakongerwa imbaraga nkuko bisobanurwa na KAYISIME NZARAMBA umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top