Umutekano

Musanze: Abajura basimbuye inyeshyamba mu kubahungabanyiriza umutekano-Abaturage

Photo

Abatuye ahazwi nko mu kabazungu mu karere ka Musanze, baravuga ko nyuma yo kugabwaho igitero cy’abagizi ba nabi cyahitanye abagera kuri 14 mu mpera z’umwaka ushize ubu bishimira ko umutekano wagarutse, bakavuga ko ikibazo bagifite kibangamira umutekano wabo ari ubujura bwibasira imyaka bigituma n’ubundi hari abaturage barara hanze.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa cumi mu mwaka ushize wa 2019, ni bwo abagizi ba nabi byavuzwe ko bateye baturutse mu mashyamba ya Kongo(RDC), bagabye igitero muri aka gasantire(centre) k’ahazwi nko mu kajagari, ni mu kagari ka Kabazungu umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, bahica abaturage bagera kuri 14. Nubwo ku munsi wakurikiyeho ingabo z’u Rwanda zahise zihiga bukware abagabye iki gitero ndetse 19 muri bo bakicwa abandi 5 bagafatwa mpiri, ntibyabujije abatuye muri aka gace gusigarana umutima uhagaze.

Ubu ni ubwoba ngo bamaranye iminsi icyakora uko iminsi yagiye ishira bugenda bushira biturutse ku cyizere bagaruriwe n’ingabo z’igihugu zakomeje kubaba hafi ku buryo uyu munsi ngo nta mpungenge na nke bagifite ku mutekano wabo.

Icyakora nubwo aba baturage bavuga ko bafite umutekano muri rusange bavuga ko hari indi ngingo nayo igituma hari abaturage batarara mu mazu yabo, iki ngo ni ikibazo cy’ubujura bwibasira imyaka iki na cyo ngo kikaka ari ikibazo gihangayikishije abatuye muri aka gace.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze bwabwiye TV na Radio One ko buzi iki kibazo kandi bwagihagurukiye ndetse ko hari abagera kuri 24 barimo gukurikiranwa nyuma yo gutangwaho amakuru n’abaturage kandi ibi ngo birimo gutanga umusaruro.

Ikibazo cy’ubujura nk’ubu buciye icyuho si umwihariko w’aha mu murenge wa Musanze, kuko gisa nk’aho ari rusange mu bice byinshi by’igihugu ndetse bamwe bakemeza ko ubu bujura bwarushijeho gukaza umurego muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top