Umutekano

Musanze: Abiyita abashumba b’inka z’abasirikari bahagurukije Guverineri Gatabazi.

Photo

Guverineri w’intara y’amajyaruguru aratangaza ko yahagurukiye ikibazo cy’abashumba bagikomeje guteza umutekano muke mu nkengero z’umujyi wa Musanze boneshereza abaturage bakanagerekaho ibikorwa by’urugomo, aho ngo bakunze kwitwaza ko inka baba baragiye ari iz’abantu bakomeye cyane cyane abasirikari.

Kuva mu mpera za 2018 abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu nkengero z’umujyi wa Musanze bagiye batangariza TV/Radio1 ikibazo cy’umutekano muke bavugaga ko barimo gutezwa n’abashumba baboneshereza imyaka, bidasigana n’ubujura.

Kimwe mu byo aba baturage bakomeje kugaragaza nk’ikibabangamiye kurushaho ni uko aba bashumba ngo ntawe ubavuga, ibinashimangirwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ahanini ngo bagakangisha ko inka baragira ari iz’abantu bakomeye n’ushatse kubavuga bakamukubita

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hashize iminsi atangiye kwinjira muri iki kibazo mu buryo bw’umwihariko aho hari benshi ngo bamaze kubibazwa, gusa n’ubundi ngo uru rugamba bakaba bakirukomeje kuko hari henshi nanone bicyumvikana aho hari n’abayobozi bagenda babivugwaho nk’uwo bivugwa ko yitwa Rudaharinka ngo ukora mu karere ka Musanze abashumba be baherutse gukubita abaturage nawe ugiye gufatirwa ibyemezo bizakomereza no ku bandi kugeza iki kibazo cy’umutekano muke uterwa n’abashumba gicitse burundu.

Ahakunze kuvugwa urugomo rw’abashumba mu nkengero z’umujyi wa Musanze ni mu Cyabagarura, muri Mpenge no mu Cyuve, aha hose guverineri Gatabazi akavuga ko abahafite inka ari abantu basanzwe badafite ububasha na buke bwo kubangamira abaturage ngo bireberwe ari na yo mpamvu ngo bashyizemo imbaraga ngo bicike vuba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top