Umutekano

Musanze: Arashinjwa gukubita abaturage akabahonga amafaranga

Photo

TWAGIRAYEZU Marcel, ZIRUNGUYE Jean de Dieu na GASAZA ni abagabo batatu bose batuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, babwiye TV/Radio1 ko baherutse guhohoterwa n’uwitwa TWIZERIMANA Marcel ngo wabategeye mu nzira akabahondagura afatanyije n’abakozi be, nyuma y’uko yari aketse ko bamwise “sha”, ibintu yafashe nko kumusuzugura.

Aba kandi bashimangira ko amakuru bafite ari uko atari bo ba mbere bakubiswe n’uwo mugabo, kuko ngo ari ibintu asa n’uwagize akamenyero ahanini ngo yitwaje ko afite amafaranga bituma iyo hari uwo akubise ashyiramo amafaranga bikagarukira aho.

Uyu TWIZERIMANA Marcel ushinjwa gukubita abaturage akabahonga amafaranga, ntahakana ko aba batatu koko aherutse kubahohotera kuko hari n’inyandiko ubwe yisinyiyeho yemera kwishyura aba yakubise ibihumbi 300 ku bw’urugomo yabakoreye, ayo ngo akaba ari ayo bari bafite agatakara barimo kurwana, icyakora ntiyemera ibyo kuba yarabigize akamenyero kuko n’uwo munsi ngo byabaye nk’impanuka.

Nyamara ariko RUTABIKANGWA Emmanuel uyobora akagari ka Kabazungu ibi byabereyemo na we yahamirije TV/Radio1 ko afite amakuru atari meza kuri uwo muturage, kuko ngo ibyo kuba ajya ahohotera abaturage akabahonga amafaranga byitirirwa kungwa n’imiryango na we ngo hari icyo abiziho, ari nayo mpamvu abo yahohoteye kuri iyi nshuro ngo yabagiriye inama yo kwiyambaza inzego zifite mu nshingano kugenza ibyaha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top