Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2020, ni bwo umuryango wa NIZEYIMANA Jacques wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ngo bamenye amakuru y’uko mu murima wabo bafite mu mudugudu wa Rugeshi mu kagari ka Bukinanyana umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze hatemaguwemo insina zigera kuri 17 bakanarandurirwa amasaka, uwabikoze ngo agasiga anashinzemo umusaraba.
Abaturage bo muri aka gace byabereyemo baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko nta gushidikanya, iki gikorwa cy’ubugome gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakurikije uko byakozwe n’igihe byakorewe, dore ko byabaye mu gihe abanyarwanda n’isi yose muri rusange bari mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ibi byabereyemo yabwiye TV/Radio1 ko nyuma y’iki gikorwa inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bihutiye kugera aho byabereye, babiri bakekwaga bahita batabwa muri yombi, mu rwego rw’iperereza rigamije kumenya icyihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugome.
Nk’uko binashimangirwa n’abaturanyi bazi ibyabo kuva kera, uyu muryango uvuga ko nta mahoro wigeze ugirira muri aka gace kuva ku bisekuru byabo byahoze bihatuye bikaza kuhakurwa na Jenoside yakorewe abatutsi, aba barokotse bagatinya kugaruka kuhatura bakajya bahahinga banahororera gusa, ariko na byo ngo ntibigeze babigiramo amahoro kuko n’umwaka ushize mu kwezi kwa gatanu na bwo ngo hari inka yabo yagaburiwe inshinge mu kigori bikayiviramo gupfa.
Muri aka kagari ka Bukinanyana kandi ibi byabereyemo ni nako kagari na none mu minsi ishize nabwo haherutse kumvikana ikibazo cy’abana babiri batwikiwe mu nzu umwe agahita apfa ibi na byo bikaba byaravuzwe ko bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
