Umutekano

Musanze: Hari abayobozi babangamiwe n’abajura badahanwa

Photo

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Musanze baravuga ko batewe impungenge no kuba barimo kwibasirwa n’abagizi ba nabi barimo kubatera mu ngo zabo, ibyo bakeka ko byaba biterwa n’abajura bajya bakorera raporo nyamara bagera mu nzego z’ubugenzacyaha bagahita barekurwa bakagaruka bafite gahunda yo kwihimura ku bari babafashe.

Ni ibintu bikunze kugarukwaho kenshi n’abaturage batandukanye bagaragaza ko kuba ubujura buciye icyuho bukomeza kwiyongera biterwa ahanini no kuba n’ababifatirwamo hari benshi muri bo badahanwa, ibi ngo bikanababaza abayobozi bo mu nzego zo hasi cyane cyane abo mu mudugudu baba bakoze uko bashoboye kose mu guhangana n’ubu bujura.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko icyaha cy’ubujura buciye icyuho kitajenjekerwa nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ko imbogamizi ijya ibaho rimwe na rimwe ari imikoranire itanoga neza hagati y’uru rwego n’urw’ubushinjacyaha ruba rugomba kubageza mu nkiko, ariko akenshi ngo bikanashingira ku mbogamizi yo kutabona ibimenyetso bihagije bitavuze ariko ko hatari abajya bagezwa imbere y’ubutabera bakanabihanirwa nk’uko Dominique BAHORERA urimo kuvugira RIB yabibwiye TV/Radio 1.

Mu gihe ariko hagikomeza kugaragara umubare utari muto w’abafatirwa mu bujura buciye icyuho bagahita barekurwa, abayobozi mu nzego z’ibanze bo baragaragaza impungenge ku mutekano wabo kuko ngo akenshi ari bo baba babakoreye raporo bagaruka bidegembya bakaza kubihimuraho kuko ngo muri iyi minsi usanga abayobozi mu midugudu n’abandi baturage bakunze kugira uruhare mu gutabara ari bo barimo kwibasirwa cyane ibyo baheraho bavuga ko inshingano zabo zirimo gushyira ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo mu kaga muri uru rugamba rwo guhangana n’abajura.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NUWUMUREMYI Jeannine we ngo asanga aba bayobozi batari bakwiriye gucika intege kuko ngo hari izindi nzego ziteguye kubatera ingabo mu bitugu akabasaba kujya batangira amakuru ku gihe no kugaragaza aho bakeneye ubufasha kugira ngo bahite bunganirwa hakiri kare.

Iki ni ikibazo kirimo kugaragazwa cyane n’abo mu mudugudu wa Bukane, umudugudu uri mu nkengero z’umujyi wa Musanze ukagira umwihariko wo kuba abarimo kwibasirwa cyane muri ubwo bujura noneho ari abasanzwe bari ku isonga mu guhangana n’abajura, gusa ikibazo cy’ubujura buciye icyuho n’ubutegera abantu mu nzira basigaye bakunda kwita (Kaci) cyo kikaba gisa n’aho ari rusange mu bice byinshi by’uyu mujyi wa Musanze, aho benshi bemeza ko byarushijeho kwiyongera nyuma y’aho icyorezo cya “Covid-19” cyakomye mu nkokora imibereho ya benshi kigereye mu Rwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top