Umutekano

Musanze: "Imana ishobora kuba yaratubeshye idusezeranya gufata u Rwanda"Abarwanyi ba FDLR.

Photo

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 4 Ukwakira 2019 ahagana saa yine z’ijoro ni bwo abagizi ba nabi biraye mu baturage mu kagari ka Kabazungu umurenge wa Musanze akarere ka Musanze babagirira nabi bagamije kubica bifashishije intwaro ziganjemo gakondo ndetse bamwe bahita banahasiga ubuzima aho kugera ku cyumweru tariki 6 Ukwakira habarurwaga abagera ku 14 bari bamaze gupfa nkuko byatangajwe na polisi y’igihugu.

Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zahise zitangira guhiga bukware ababyihishe inyuma ndetse bidatinze 19 muri bo bahita bicirwa mu mirwano bashatse guhanganamo n’ingabo z’u Rwanda abandi batanu bafatwa mpiri.

Abafashwe bavuga ko bashutswe

Aba bafashwe bavuga ko boherejwe ari 45 bafite ibyiringiro byo gufata igihugu kuko ngo aho babaga mu ishyamba bafite itsinda ry’abanyamasengesho kandi ngo Imana ikaba yari yarababwiye ko igihugu cy’u Rwanda yakibahaye.

Bamwe muri bo rero bati "Imana ishobora kuba yaratubeshye cyangwa abayobozi bacu batubwiye ko yabahaye isezerano bakaba aribo bayibeshyera kuko dukurikije imbaraga twasanganye ingabo z’u Rwanda kuzifatana igihugu byo bisa n’ibidashoboka".

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abagabye iki gitero hishwemo 19

Benshi muri aba bafashwe mpiri bavuga ko kwinjira muri FDLR bitari ku bushake bwabo ahubwo bagiye bashukwa ko bagiye guhabwa akazi keza bakazisanga binjijwe mu gisirakare.

Ikindi benshi muri bo bahurizaho kdi ni uko inzira yo kwinjira muri FDLR bagiye bayifatira mu gihugu cya Uganda, aho hari n’uvuga ko yarangije amashuri y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imari n’ubutegetsi (BBA) muri kaminuza y’u Rwanda mu 2016 akajya gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri kaminuza ya Makelele (Uganda) ari naho ngo yashukiwe nk’uko we abyivugira.

Kuba abenshi mu binjizwa muri iyi mitwe y’inyeshyamba ari urubyiruko dore ko nko muri aba bavuga ko ari aba FDLR bafashwe mpiri umukuru muri bo afite imyaka 30, hakabamo n’ufite 23 bagira inama urubyiruko kwitondera ababizeza akazi mu buryo budasobanutse kuko ngo abenshi muri bo ari cyo bagiye bashukishwa bakisanga binjijwe mu mitwe y’inyeshyamba nyamara atariyo mahitamo bari bafite .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top