Umutekano

Musanze: Umugabo n’umugore bafatanywe ihene bibye bamaze kuyibaga bikorezwa inyama

Photo

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kiryi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, aho umugore w’imyaka 24 yafatanywe ihene n’iyayo ndetse n’inkoko byari byibwe mu rugo rw’umuturanyi yamaze kuzibaga.

Nyuma yuko bafatanywe amwe muri ayo matungo bibye bamaze kuyabaga, abaturage n’abayobozi babafashe bahise babikoreza izo nyama mu mutambagiro wo kubashyikiriza inzego z’umutekano bashungerewe n’abaturage benshi.

Uyu mugore wafatanywe n’undi mugabo utari uwe bikekwa ko ari uwari uje kugura izo nyama, abaturanyi be babwiye TV/Radio1 ko ari we ari n’umugabo we bose ngo basanzwe babaziho ubujura, bityo kuba bafashwe bakikorezwa izo nyama mu ruhame ngo nta kibazo babibonamo kuko na byo ari nk’igihano.

Umuyobozi w’akagari ka Kigombe ibi byabereyemo MUKAMUSONI Jasmine yavuze ko ifatwa ry’abo bajura ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamenyesheje inzego z’ubuyobozi ko babonye umuturanyi wabo arimo kubaga kandi basanzwe bazi ko nta tungo yoroye, nyuma kandi yuko bari bamenye ko hari umuturanyi wabo wibwe amatungo.

Abo bombi bakekwaho kwiba amatungo y’umuturanyi wabo bagafatwa bamaze kuyabaga bahise bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kuri “Station” ya Muhoza



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top