Umutekano

Musanze: Umugabo yatemye barindwi babiri bahasiga ubuzima

Photo

Mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze umugabo bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu barindwi umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima, abatuye aho ibi byabereye babwiye TV/Radio1 ko bifuza ko uwakoze ibyo yaba arwaye cyangwa ari muzima adakwiriye kugaruka mu muryango.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama aho uwitwa Nsabiyera, umugabo wubatse ufite umugore n’abana bane usanzwe atuye mu kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze yatemaguye mu buryo bukomeye abantu batandatu bose bo mu muryango umwe n’undi muturanyi wabo umwe wari uje gutabara.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve bwabwiye TV/Radio1 ko umukecuru umwe ari we wahise ahasiga ubuzima abandi batandatu bagakomeretswa bikomeye, aho bahise bihutanwa kwa muganga ngo babashe kwitabwaho n’abaganga. Gusa kuri uyu wa kabiri ni bwo amakuru agera kuri TV/Radio yemeje ko mu batemwe harimo n’undi wa kabiri wapfuye.

Aganira na TV/Radio1, UWABERA Alice umunyabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Cyuve yavuze ko uwatemye aba bantu basanzwe bamuzi nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, ibi ngo byatumye batekereza uburyo batangira gukurikirana abandi bafite uburwayi nk’ubwe bari hirya no hino mu giturage ngo bakurikiranirwe hafi hirindwa ko hashobora kugira ahandi haba ibyago nk’ibyo.

Kimwe mu byibazwagaho cyane n’abaturage bari aho ibi byabereye ni impamvu uyu bivugwa ko ari umurwayi wo mu mutwe nta wundi ajya asagarira uretse uyu muryango basanzwe banafitanye isano, dore ko ngo atari ubwa mbere yari agiriye nabi abo muri uwo muryango kuko hari n’ubundi yigeze kubatera akabakubita akoresheje ikibando, bahereye kuri ibi ngo bakifuza ko atagaruka mu bandi dore ko bamwe banakemanga iby’ubu burwayi bwe butagaragarira bose.

Kugera mu gihe twamaraga gutunganya iyi nkuru, uwo bikekwa ko ariwe watemaguye abantu yari yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, naho abakomeretse bo bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri uretse umwana umwe wakomeretse bikomeye wahise yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top