Mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze haravugwa urupfu rw’amayobera rw’uwitwa NKORERA Jean ngo watonganye n’uwo abaturage bita umupfumu akamucira akarongo hasi undi yakarenga agahita apfa.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabwiye TV/Radio1 ko rwaatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri urwo rupfu rwabaye amayobera.
Bamwe mu babibonye biba babwiye TV/Radio1 ko hari mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo uwo musaza yahuraga n’uwo bo bita umupfumu ngo akamwishyuza amafaranga yamuriye amubeshya kumugarurira ibintu yari yibwe ariko ntibibe, ari na bwo rero uwo mupfumu ngo yamwiyamye amubuza kumukurikira undi ntiyabyumva wa mupfumu amucira akarongo hasi aramubwira ngo yibeshye akarenge undi akarenze ahita agwa hasi arapfa.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Marie Michelle Umuhoza yahamirije TV/Radio1 iby’uru rupfu rwabaye amayobera kuri benshi, avuga ko uru rwego rwatangiye iperereza icyizarivamo akaba ari cyo cyazasobanura ukuri ku bivugwa.
Ntacyo ubugenzacyaha bwatangaje ku itabwa muri yombi ry’uwo bikekwa ko ariwe wabaye intandaro y’urupfu. Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko uwo binavugwa ko asanzwe ari umupfumu yari akidegembya dore ko bo ngo batinye kumufata akagenda bamureba babitewe n’ubwoba bari batewe n’ibyo yari amaze gukora bareba.
Uyu musaza witwa Nkorera Yohani wapfuye urw’amarabira wari utuye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze ngo yari asanzwe akora akazi k’izamu dore ko no muri icyo gitondo ari bwo yari atashye avuye ku kazi naho uwo abaturage bavuga ko ari umupfumu wabaye intandaro y’urupfu rwe akaba atuye mu murenge wa Kimonyi bihana imbibi. Aba baturage barasaba inzego bireba kugenzura iby’izo mbaraga z’amayobera afite ziteye impungenge abaturanyi be.
Inkuru irambuye ni kuri TV/Radio One..............

Hyacinthe
Wednesday 6 November 2019
Turasaba ko umupira Wa Gasogi wajya unyuzwa kuri radio1 cg TV1
Hyacinthe
Wednesday 6 November 2019
Turasaba ko umupira Wa Gasogi wajya unyuzwa kuri radio1 cg TV1