Umutekano

Musanze: Umuturage yatemeye umunyerondo mu rugo rwahinduwe akabari

Photo

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bukane mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa NYIRAMADAMARI Esperance w’imyaka 51 y’amavuko, wari wararuhinduyemo akabari nk’uko binemezwa n’abaturanyi be ndetse n’ubuyobozi.

Umuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura NIYOYITA Ali yabwiye TV/Radio1 ko ibi byabaye ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo abari ku irondo bageze mu rugo rw’uwo mukecuru ruherereye mu mudugudu wa Bukane bagasanga yarahahinduye akabari ndetse harimo n’abantu bagera kuri 15 barimo kunywa inzoga.

Bamwe mu baturage TV/Radio one yasanze aho ibi byabereye barimo n’umukazana w’uwo mukecuru wari warahinduyemo urugo rwe akabari bavuga ko ibintu byakomejwe n’abo banyerondo baje bashaka guhutaza uwo mukecuru dore ko bo bavuga ko baba babanje no kumukubita inkoni n’umugeri, ari na byo ngo byaba byateye umuhungu we guhururana umuhoro agatemamo umwe.

Icyakora TWAHIRWA Bernard uyobora umudugudu wa Bukane ari nawe wari uyoboye iri rondo yavuze ko uwo mukecuru nta n’uwamutunze urutoki, ahubwo ayo ngo ari amayeri yahimbye agamije kuburizamo kuba yakurikiranwaho icyaha yari amaze gufatirwano nawe ubwe yabonaga ko kiremereye, agahitamo guhita yigusha hasi bigatuma bahamukura bamujyana kwa muganga kimwe n’uwo munyerondo wari umaze gutemwa.

Nk’uko abatuye aha babyemeza ndetse n’abafashwe banywera muri uru rugo rwari rwarahinduwe nk’akabari bakabyitangiramo ubuhamya ngo aka kabari kari kamaze iminsi ndetse ngo si na ko konyine kavutse muri uyu mudugudu muri ibi bihe utubari dusanzwe dufunze.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura bukavuga ko abayobotse iyi nzira bahimbye amayeri y’uko iyo bafashwe bahitamo guhangana n’ubuyobozi ngo babihereho bashinja abayobozi kubahutaza, nyamara ngo nk’ubuyobozi nabo ntibiteguye kugamburuzwa n’aya mananiza bashyirwaho n’abanyabyaha.

Ushinjwa gutema umunyerondo yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Cyuve, naho uwo yatemye kimwe n’uwo mukecuru wacuruzaga inzoga bo bajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top