Umutekano

Ngoma: Imfungwa enye zavurwaga koronavirusi zatorotse-Polisi

Photo

Imfungwa enye zashyizwe mu kigo ASPEK kiri kuvurirwamo abarwayi ba COVID-19 cyo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma zatorotse mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kane.

Mu minsi ishize ubwo hari tariki 29 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse umubare munini w’abantu banduye COVID-19 aho 72 muri bo bari imfungwa zari zifungiye muri kasho zo mu karere ka Ngoma.

Izi mfungwa zasanganywe ubu bwandu zahise zijya gucumbikirwa mu kigo cya ASPEK cyo muri kariya Karere kugira ngo zitabweho zivurwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana yahamirije TV na Radio One iby’aya makuru yongeraho ko zose uko ari enye ziregwa icyaha cy’ubujura.

CIP Hamduni yavuze ko izi mfungwa zaciye utwuma tuba turi inyuma y’amadirishya(Grillage ) y’aho zari zicumbikiwe zigahita zitoroka kuri ubu bakaba bakomeje kuzishakisha.

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage gufasha Polisi gutanga amakuru y’aho bazibona kugira ngo izo mfungwa zifatwe ntizikomeze gukwirakwiza muri rubanda icyorezo cya COVID-19.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top