Umutekano

Ngororero: Babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abashumba baragira inka muri Gishwati

Photo

Abaturage bo mu murenge wa Muhanda, by’ umwihariko mu kagari ka Bugarura baravuga ko abashumba baturuka mu nzuri zo mu ishyamba rya Gishwati babakubita baregera bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ ibanze ntibagire icyo babikoraho bitewe nuko ngo bamwe muri abo bashumba babaragirira inka.

Umusaza ufite umwana wakubiswe n’ aba bashumba agapfa avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku mukuru w’ umudugudu wa Gatomvu uru rugomo rukunze kugaragaramo unashinjwa kubakingira ikibaba ntiyagira icyo amufasha kandi ngo n’ abayobozi bamukuriye barakizi.

Uyu mukuru w’ umudugudu witwa Munyampundu Emmanuel uhakana ibyo ashinjwa n’ aba baturage yemeza ko biganjemo abenga bakanacuruza inzoga itemewe yitwa "Urubyutsa" ikunze no kuba intandaro y’ uru rugomo ari bo bavuga ibi kuko ngo agerageza kubirwanya.

We ahubwo avuga ko n’ aba bashumba bamwanga bitewe nuko ababuza gukubita abaturage ndetse bamwe muri bo akabafungisha.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngorororero buvuga ko iki kibazo cy’ abashumba bakubita abaturage muri aka gace bwamaze kukimenya ndetse bugiye kugikurikirana.Ubukana bw’ iki kibazo bunashimangirwa nuko ngo aka kagari kari mu twa nyuma mu Ntara y’ uburengerazuba mu bijyanye n’ umutekano.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top