Umutekano

Ngororero- Muhanda: Umuyobozi arashinjwa gukubita abaturage yitwaje ko aziranye n’ abakomeye

Photo

Abaturage bo mu mudugudu wa Gatomvu ,akagari ka Bugarura, umurenge wa Muhanda wo mu karere ka Ngororero baravuga ko barembejwe n’ inkoni bakubitwa n’ umuyobozi wawo witwa Munyampundu Emmanuel.

Ngo uyu muyobozi abakubita yitwaje ko aziranye na bamwe mu bayobozi bamukuriye ku buryo n’ ikirego kidapfa kumunyuraho ngo kijye ku bayobozi bo hejuru.

Umwe mu bemeza ko bakubiswe n’ uyu mukuru w’ umudugudu bakaba banabigaragariza ibimenyetso, ni uwitwa Nzabanita Jean Pierre wemeza ko yamuteye mu ijoro rya tariki 24 Nzeri 2020 we n’ abo bari kumwe bakamukubitana n’ umugore we.

Uyu muyobozi utemera ibyo ashinjwa avuga ko ababivuga biganjemo abo agerageza kurwanya kwenga no gucuruza inzoga itemewe yitwa URUBYUTSA ikunze kuboneka muri ako gace.

Umuyobozi w’ akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefrey avuga ko mu gihe ibyo aba baturage bavuga kuri uyu mukuru w’ umudugudu byaba ari ukuri yabihanirwa ndetse n’ umuyobozi waba umushyigikira na we akabiryozwa.

Gukubita abaturage muri aka gace bikozwe n’ abayobozi, ntibivuzwe muri iyi minsi gusa kuko no mu myaka yashize umuyobozi w’ aka kagari n’ uw’ umurenge birukanwe ari byo bazize.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top