Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abayobozi kuba intangarugero ,by’umwihariko mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 kuko utabwira abaturage ibyo nawe udakora uri umuyobozi.
Mu rugendo yagiriye mu karere ka Nyaruguru,Minisitiri Shyaka yaganiriye n’abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru.Ni hafi y’ahaherutse kubera ibitero by’abagizi ba nabi ahari umudugudu wa Yanza.
Mu biganiro n’aba bayobozi ,minisitiri yabwiye aba bayobozi ko abashimira bo n’abaturage bayoboye kuva ku isibo kugera ku murenge,ko bagaragaje ubufatanye n’ingabo mu gusigasira umutekano,anabasaba gukomerezaho.
Minisitiri kandi yasabye aba bayobozi kuba intangarugero mu byo bakora by’umwihariko muri iki gihe hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,abayobozi bagafata iya mbere aho kubwira abaturage ibyo nabo badakora.
Aha yatanze urugero ko nta muyobozi ukwiye kujya mu kabari,ngo agaruke yigisha abaturage kwirinda utubari kandi na we baba bamubona yasinze yanyweye cyangwa se na we afite akabari.
Aba baturage bibukijwe ko batuye ku nkiko(Umupaka) z’igihugu ,ko ari cyo batandukaniyeho n’abandi bayobozi bityo bakwiye gukora cyane no kugira amaso ane ,hagamijwe gukomeza gusigasira umutekano wo nkingi y’ibikorwa byose.
