Umutekano

Nyabihu: Arakekwaho kwiyicira umugore we bari bamaranye ibyumweru bitatu gusa

Photo

Umugabo witwa TURIMUBYIZA Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwiyicira umugore bari basanzwe babana batarasezeranye mu mategeko.

Amakuru y’urupfu rwa Ntabanganyimana Domitile wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo umwe mu baturanyi yari aje gukora mu ishyamba rye riri hafi aho akahabona indangamuntu ya nyakwigendera itabye mu gitaka hamwe n’agapira kariho amaraso ndetse n’urufunguzo rw’inzu agahita yihutira kubimenyesha abaturanyi.

Nyuma yo kumenya ko ibyo bitowe ari ibya nyakwigendera ngo ni bwo bahise bajya kureba aho yari asanzwe atuye basanga hafunze bakingura bifashishije rwa rufunguzo babonye basanga umurambo w’umugore ku buriri ari nabwo bahise bitabaza inzego z’umutekano.

Nk’uko abatuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Kora umurenge wa Bigogwe babibwiye TV/Radio1 ngo uyu mugore n’umugabo we bari bamaze ibyumweru bitatu bimukiye muri aka gace bigakekwa ko bahaje ari bwo bakibana, aho babanaga nk’umugabo n’umugore batunzwe no guhingira abandi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba CIP Emmanuel KAYIGI yabwiye TV/Radio1 ko TURIMUBYIZA Jean Nepo ukekwaho kwiyicira umugore yamaze gutabwa muri yombi ndetse ngo akaba aniyemera icyaha, akavuga ko yiyiciye umugore saa sita z’ijoro amuhengereye asinziriye akamuniga.

Ngo avuga ko impamvu yamuteye kwiyicira umugore bari bamaranye igihe gito ndetse bataranabyarana ari uko yavumbuye ko mbere y’uko bashakana ngo yari yarashatse undi mugabo kandi yarabimuhishe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top