Ahagana i saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nzeri 2019, mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu harasiwe umugabo witwa HABARUREMA Jean Claude bakundaga kwita Gasore bikekwa ko yari atwaye magendu y’inkweto ahita apfa.
Ababonye ibi biba babwiye TV/Radio1 ko uwo mugabo wari usanzwe acuruza inkweto yari ari mu modoka ituruka Rubavu igana Musanze afite agafuka karimo imiguru 10 y’inkweto, yabona polisi ibahagaritse agafata agafuka ke akiruka ari nabwo umupolisi yahise amwirukaho akamurasa amasasu ane ari nabyo byamuviriyemo urupfu.
Abo baturage bagaragazaga umujinya mwinshi bavuga ko ubwo umupolisi yamwirukankanaga yamurashe amasasu abiri amuhusha, nyuma akaza kumurasa andi abiri yamaze kumugeraho ndetse ngo akaba yabanje no kumukubita inshyi ebyiri.
Ni ibintu abaturage bavugaga ko byabarakaje cyane, ari nayo mpamvu bashatse gukora igisa n’imyigaragambyo bagahagarara mu muhanda banga ko umurambo w’uwishwe utwarwa, nubwo bitamaze akanya.
Umuvugisi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye TV/Radio1 ko ayo makuru ariyo koko ko abapolisi bari bacunze umutekano wo mu muhanda bahagaritse imodoka hakavamo umuntu ufite igikapu akiruka umupolisi yamurasa isasu rigafata mu cyico.
Ku bivugwa n’abaturage ko uwo muturage amasasu abiri ya nyuma yayarashwe yamanitse amaboko ku buryo yashobora gufatwa atishwe, umuvugizi wa polisi avuga ko harimo gukorwa iperereza ngo harebwe niba koko uwo mupolisi wari mu kazi yaba yakoresheje imbaraga z’umurengera akaba yabibabazwa.
Abaturage bo bifuza ko mu gihe byazagaragara ko uwo mupolisi yakoze ibidakwiye yazaza kuburanishirizwa mu ruhame, kuko ngo aribyo byabereka koko ko ntawe uri hejuru y’amategeko nta n’uwemerewe guhutaza umuturage.
Uyu Habarurema Jean Claude bakundaga kwita Gasore wapfuye arashwe n’umupolisi, nubwo yarasiwe mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, yari asanzwe atuye mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, akaba asize umugore n’abana batatu.

Dudu
Friday 27 September 2019
Ariko Mana koko ubu akarengane kazavaho ryari????
Kurasa umuntu utakurwanyije ntan’intwalo afite??
Uwo mupolisi nadahanwa nk’umwicanyi haraba harimo akarengane pe kdi Niyo abantu batabasha kubibaryoza Imana yo ntimuzayicika
Irankunda
Friday 27 September 2019
President wacu yakuyeho urupfu none murarukomeje koko birababaje uwo mupolice bamwice nawe yo gapfa
Irankunda
Friday 27 September 2019
President wacu yakuyeho urupfu none murarukomeje koko birababaje uwo mupolice bamwice nawe yo gapfa
Janvier
Saturday 28 September 2019
Umupolisi wakoze ikosi akarirangiza ntiyasigwa n’umusiviri wiruka afite ubwoba atamurwanya. Hasuzumwe uburyo bwo kwitwaza ko umuntu afite imbunda akaba atekereza ko ariyo yakemura ibibazo byose.
Nshimiyimana jpierre
Saturday 28 September 2019
Nobikwiye kurasa umuntu kdi yamanitse amaboko bakurikirane uwomu police Koko bitwazakobarihejuru bakarenganya rubanda rugufi
danny
Saturday 28 September 2019
aba porisi bari kwica uko babishaka wumve ko haricyo reta ibivugaho
siborugira
Saturday 28 September 2019
murwanda ibintu byakomeye abashinzwe umutekano bawumaze bawica bibabaje abanyarewanda bose
Eric
Saturday 28 September 2019
Mana tabara abantu batagira impuhwe. Harya uyu mupolisi ntarapfushaho ngo amenye ko bibabaza kweli nangwa ntazi ko igihano cyogupfa cyavuyeho.Uku nugisebya igihugu cyacu.
Eric
Saturday 28 September 2019
Mana tabara abantu batagira impuhwe. Harya uyu mupolisi ntarapfushaho ngo amenye ko bibabaza kweli nangwa ntazi ko igihano cyogupfa cyavuyeho.Uku nugisebya igihugu cyacu.
patrick
Sunday 29 September 2019
uyu mupolisi ahanwe nkuwishe yabigambiriye knd abishaka niba ataribyo nakarengane