Umutekano

Nyamagabe: Bapfiriye mu buvumo barimo gusenga abandi baburirwa irengero

Photo

Ibi byabereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ku mugoroba wo kuri uyu kane,ubwo bamwe mu bakirisitu basengera muri EAR Kirambi bagera kuri 11 bari bagiye gusengera mu buvumo bw’urutare rwihishwa maze umugezi wanyuraga iruhande rw’urwo rutare uruzura urayoba ubasangamo.Abagera kuri 6 barokotse iyi mpanuka,kuri uyu wa Gatanu hakurikiraho igikorwa cyo gushakisha aba bantu,ku gicamunsi hari hamaze kuboneka imirambo itatu.

Ibikorwa byo kubashakisha byahuruje inzego z’umutekano n’abaturage,aho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Sylvestre TWAJAMAHORO yabwiye TV na Radio One ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu hari hamaze kuboneka imirambo y’abantu batatu.

Uyu muvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba abaturage n’abandi bayoboke b’amadini atandukanye kwirinda gusengera ahantu hatemewe nk’aho mu buvumo hateza impanuka,by’umwihariko agasaba abayobozi b’amadini no kujya babyigisha abayoboke babo,ndetse n’inzego zose zitandukanye zibwira abaturage kujya basengera ahantu hasanzwe hazwi kandi hemewe.

Nubwo bari baje gusengera muri ubu buvumo bwo mu murege wa Cyanika, aba bose uko ari 11 biravugwa ko bakomoka mu karere ka Nyanza bahana imbibi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top