Umutekano

Nyanza: Kurangiza urubanza byateje imvururu zakomerekeyemo umupolisi

Photo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza burasaba abaturage kubaha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko no kujya bagisha inama abanyamategeko ndetse no kubaha inzego z’umutekano .Ni mu gihe tariki ya 28 Nzeri 2020 mu irangizwa ry’urubanza mu kagari ka Kiruri umudugudu wa Kigarama havutse amahane maze hagakomerekeramo umuturage n’umupolisi.

Uru rubanza rwateje imvururu mu kururangiza rwari urw’umukecuru waburanaga n’umushinja kumuragirira inka mu ishyamba no kumwangiriza ibiti maze abunzi bakemeza ko uyu mukecuru agomba gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane na mirongo itanu (450,000Frw). Uyu mukecuru ntiyabyubahirije ngo cyane ko yari ategereje kujurira nyuma akaza kurwara atarabikora bityo hakurikiraho ibijyanye no kurangiza urubanza nkuko biteganywa n’amategeko cyane ko umwanzuro w’abunzi wari ugifite agaciro.

Ibi rero byatumye uwatsinze urubanza ashaka umuhesha w’inkiko urangiza urubanza ari bwo yazanaga n’abapolisi maze bazitura inka enye mu rugo rw’uwo mukecuru barazitwara bituma havuka imvururu kuko abana b’uyu mukecuru utari uhari n’abaturage ngo habaye intambara yo guhangana mu gushaka kugarura izo nka.

Aba bana bavuga ko bakubiswe n’uyu warangirizwaga urubanza bahagarikiwe na polisi gusa ubwo umunyamakuru yageraga aho byabereye yahasanze umwe afite igipfuko mu mutwe mu gihe undi bavuga ko akiri kwa muganga .

Abaturanyi babo bavuga ko na bo batunguwe n’ibyabereye aho. Nubwo uyu muryango uvuga ko wakubiswe ndetse ugatemerwa insina n’inka zigatwarwa, ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mukingo bwo buvuga ko aba baturage ari bo bateje imvururu basagarira inzego z’umutekano ari na ko batera amabuye yanaje gukomeretsa umupolisi bikaba ngombwa ko arasa amasasu abiri mu kirere ,ndetse ko bagomba kubihanirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nkurikiyumukiza JMV avuga ko aba baturage bakwiye kujya bubaha ibyemezo by’inkiko,aho bagize ikibazo bakegera abanyamategeko ariko badateje umutekano muke mu irangiza ry’urubanza.

Cyakoze bitewe n’uko abafitanye ikibazo ngo banafitanye isano ndetse bakaba banahana imbibi,abaturayi babo basaba ubuyobozi guhuza izi mpande zombi hagakemurwa amakimbirane bafitanye ngo dore ko bishobora no guteza ibindi bibazo birimo n’impfu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top