Umutekano

Nyanza: Polisi yafashe abaturage 23 basengaga binyuranyije n’amabwiriza

Photo

Inkuru Ya Camille NDIKUMANA

Kuri uyu wa Kabiri ,Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yerekanye abantu 23 yafatiye mu karere ka Nyanza kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, ubwo bari bateraniye mu nzu basengera uwari urwaye ari na ko binginga Imana ngo ikize icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Abafashwe barimo abagabo 11 n’abagore 12 baturutse mu mirenge ya Kibilizi na Ntyazo yombi yo mu karere ka Nyanza.

Polisi ivuga ko uretse kwishyira hamwe kandi bitemewe, ngo banabyiganiraga mu kazu gato batambaye n’udupfukamunwa.

Kuri ubu bose uko ari 23 bahise bajyanwa mu kato kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibirizi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top