Umutekano

Nyanza: Umuyobozi wa Dasso arashinjwa gukubita bagenzi be kubera ubusinzi

Photo

Abagize urwego rwunganira akarere mu by’umutekano bazwi nka Dasso bakorera mu karere ka Nyanza, barataka ihohoterwa bakorerwa n’umuyobozi wabo ku rwego rw’akarere aho ngo batukwa abandi akabatungura nijoro akabakubitira ku kazi.Uyu muhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’akarere ahakana ibi abo ayoboye bamuvugaho,mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko icyo kibazo ntacyo buzi,ariko bugiye kugikurikirana......

Aba bakozi bakorera mu mirenge inyuranye bakorera urwego rwa Dasso mu karere ka Nyanza mu bihe bitandukanye bamwe babwira TV na Radio one ko bahura n’imbogamizi zo kubangamirwa mu kazi no gutotezwa ,ngo bikozwe n’umuhuzabikorwa ubayobora ku rwego rw’akarere.By’umwihariko abakora muri uru rwego b’igitsina gore bo mu mirenge inyuranye y’aka karere bavuga ko batotezwa nk’iyo banze kuba icyanzu cya ruswa ibyo bise gusarurira abayobozi babo,nyuma bikaba impamvu yo kubasebya babashinja uburaya.

Si aba gusa kuko n’abakorera uburinzi ku nyubako y’akarere ngo batungurwa no kuba uyu muyobozi wabo ajya aza nijoro abatunguye yasinze ngo ntanyure mu marembo y’akarere, ahubwo agasimbuka igipangu,bityo akababwira ko batamubonye bikaba intandaro yo kubaryamika hasi imbere y’akarere ngo akabakubita.
Ni ibintu basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabyitondera bukabigenzura iyi mikorere igahinduka.

Uyu muhuzabikorwa wa Dasso mu karere Bagambiki Donat ushyirwa mu majwi guhohotera abo ayoboye we avuga ko ibyo ari ukumubeshyera atabikora,ko ahubwo abavuga ibi bashobora kuba ari abatanezezwa no kubwirwa amakosa yabo mu kazi no guhabwa amanota batishimira.Uyu muyobozi ahakana avuga ko nta we arakubita avuga ko ibi byose ko ari ukumuhimbira.

Ubuyobozi bw’akarere nk’urwego rufite mu nshingano Dasso,bavuga ko iki kibazo ari ubwa mbere bucyumvise cyakora Patrick Kajyambere umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu akavuga ko bagiye kugenzura ukuri kw’ibi bivugwa.

Baba abakozi bakorera mu mirenge ndetse n’aba bo ku karere bavuga ko uyu mwuka mubi no gucikamo ibice byatumye basigaye bakora akazi batiyumvanamo bamwe banatekereza kukareka,ibituma bifuza ko iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bwakigenzurana ubushishozi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top