Umutekano

Nyanza : Urubanza rwa Sankara uregwa iterabwoba rwimuriwe umwaka utaha.

Photo

Kuwa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2019 ni bwo urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi ruri I Nyanza,rwasubitse urubanza rwa Nsabimana Callixte Alias Sankara ushinjwa ibyaha ashinjwa birimo iby’iterabwoba.Ubushinjacyaha bwagaragaje ibaruwa yanditswe n’urukiko rwa Gisirikare ivuga ko hari undi musirikare muto wo mu ngabo z’u Rwanda nawe ushinjwa ibyaha bifite aho bihurira na Sankara,bituma hafatwa umwanzuro wo gufata igihe gito bigasuzumwa harebwa niba izi manza zahuzwa.

Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha bitandukanye birebana n’iterabwoba yagejejwe ku rukiko yambaye impuzankano isanzwe iranga abagororwa,ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Moise Nkundabarashi.Kuri uru rukiko umutekano wari wakajijwe ucunzwe n’abapolisi imbere n’inyuma.

Imbere ye hari bibiliya yakundaga kunyuzamo amaso buri kanya asoma acamo uturongo,ubwo yari ategereje itangira ry’urubanza.Ku isaha ya saa tatu ni bwo hari hatangiye gusomwa umwirondoro w’uregwa, nawe awemera atazuyaje ati ni uwanjye.Gusa ariko ubwo urubanza rwari rugiye gutangira ni bwo umushinjacyaha yavuze ko hari ibaruwa yaturutse mu bushinjacyaha bwa gisirikare
kuwa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2019 ,igaragaza ko hari abandi bantu harimo n’umusirikare muto mu ngabo z’u Rwanda Private Muhire Dieudone na bagenzi be na bo ngo bakurikiranywe mu bikorwa bagiyemo bifite aho bihurira na Sankara n’umutwe yabarizwagamo na bo bari gukurikiranwa,bityo ko hakwiye kubanza kwigwa no gusuzuma neza niba hari isano bafitanye,kugira ngo izi manza zihuzwe bityo hirindwa ko kuburana bitandukanye kandi ari ikiburanwa kimwe.

Callixte Sankara ahawe umwanya ngo avuge kuri uyu Muhire ,yavuze ko ari ubwa mbere amwumvise atamuzi kandi atigeze anamubazwa mbere muri dosiye asanganywe ntawe urimo. Ni mu gihe umwunganizi we mu mategeko kuri iyi ngingo yavuze ko bari baje biteguye kuburana kuko dosiye yateguwe igahabwa itariki,kandi ko uwo muntu uvugwa atazwi kuko no mu ibazwa ry’uwo yunganira atigeze agaragazwa,ni uko asaba ubushishozi bw’urukiko gukora ibikwiye.

Nyuma yo kumva impande zombi Perezida w’iburanisha hamwe n’izindi mpande bumvikanye ko hagiye kwigwa kuri izi dosiye zombi maze bitangazwa ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ari 17 Mutarama 2020.

Nsabimana Calllixte Sankara akurikiranyweho ibyaha 17 birimo Icyaha cy’iterabobwoba , iremwa ry’umutwe w’ingabo utemewe , gutanga amabwiriza mu bikorwa by’iterabwoba, , icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside,kwiba yitwaje intwaro, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, n’ibindi byaha bitandukanye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top