Umutekano

NYARUGENGE : Meya yagiye kureba iby’agatsiko kavuzwe mu murenge wa Kigali.

Photo

Nyuma y’iminsi ibiri abaturage bo mu murenge wa Kigali bagaragarije TV na Radio One ko babangamiwe n’urugomo rukabije rw’abantu biyise ABANYABUTARE bahohotera bagenzi babo nyamara ntibabiryozwe , nyuma yo gusura aba baturage ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwabasabye kwirinda gushyira ibintu muri rusange bahuza uwakoze icyaha n’aho aturuka ,buvuga ko ikibazo cyo muri aka gace gishingiye ahanini ku biyobyabwenge biharangwa ariko ngo bigiye guhagurukirwa

Hashize iminsi mike bamwe mu batuye imidugudu ya Akirwanda na Muganza mu kagari ka Kigali umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge batangaje ko babangamiwe n’urugomo rubera muri aka gace aho hari abantu biyise ABANYABUTARE bakubita abantu bakanabambura inzego z’ubuyobozi ntizibyiteho
dore ko na bamwe mu baturage bagiye bagaragaza inkovu n’inguma nk’ibimenyetso by’ihohoterwa bakorerwa.

Nyuma y’iminsi ibiri iyi nkuru ihise ,ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwagiye gusura aba baturage. Mbere gato yo kumenya ko akarere kazasura uyu murenge , ubuyobozi bwawo bwakoze umukwabu wo guhiga ibiyobyabwenge dore ko bwanahamyaga ko benshi mu bantu baho byabasaritse ,hafashwe abenga inzoga n’abazinywa ,gusa abafashwe bafite byinshi bavuga ,bamwe bati” si twe gusa” ,abandi bati” twe si inzoga idasanzwe ni ibitoki” ,abandi bati” bafashe twe abaguzi abazicuruza barabasiga”

Bukihagera ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwaganirije abaturage , maze abahagaze imbere, KAYISIME NZARAMBA Umuyobozi w’aka karere ababaza neza iby’aka gatsiko kiyise abanyabutare gahohotera abandi ,aba baturage bagaragaza kudahuza ku byo bavuga babanje kubihakana nyuma bemera ko abo bantu bahari ngo b’abatubuzi.

KAYISIME yavuze ko bagiye kwigisha aba baturage ko bose bangana kuba hari abakora ibyaha badakwiriye kwitiranwa n’aho bakomoka kandi ngo ntibikwiriye no kwitirirwa umudugudu. Gusa nawe ashimangira ko ibyo byose bishingiye ku biyobyabwenge biharangwa kandi ngo byahagurukiwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. Happy

    Saturday 2 November 2019

    Muzatubarize n’ikibazo k’ibirombe bya la territe biri hagati mu baturage mu mudugudu wa kibisogi.naho ni mu Kagali ka Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top