Umutekano

Nyaruguru: Abanyerondo bafashe abishe umusaza bakanamwiba inka-Polisi

Photo

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri ni bwo abanyerondo bo mu murenge wa Mata,mu karere ka Nyaruguru bafashe abagabo babiri bari bashoreye inka esheshatu barazibatesha ,uko ari babiri baza gucikira mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye ari na ho bombi bafatiwe.

Ni nyuma yaho kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kamena 2020, TV na Radio One byabagejejeho inkuru y’umusaza wo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye wiciwe mu kabande aho yari aragiye inka ze esheshatu maze abamwishe bagahita banazitwara .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA yavuze ko izi nka zafashwe ndetse zihita zisubizwa umugore wa nyakwigendera.

CP John Bosco KABERA avuga ko mu bafashwe harimo umwe waherukaga gufungurwa n’ubundi yarafunzwe kubera icyaha cy’ubujura.

Abafashwe bombi uko ari babiri bari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe hagitegurwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Inkuru iheruka: https://radiotv1.rw/amakuru/umutekano/article/huye-abataramenyekana-bishe-umusaza-banamutwara-inka-6



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top