Umutekano

Nyaruguru:Biravugwa ko Kizito Mihigo yafashwe ashaka gutorokera i Burundi

Photo

Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe agera kuri TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa kane aravuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano akaba yafashwe agiye gutorokera I Burundi.

Umwe mu baturage tutashatse gutangaza amazina ye yatangarije TV 1 ko mugitondo cyo kuri uyu wa Kane uyu muhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu kagari ka Remera Umurenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru hafi neza n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko ubusanzwe ako gace nta mupaka wemewe n’amategeko uhaba.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Kizito yafatanywe n’abandi bagabo babiri bari kumwe,ubwo bafatwaga ngo bakaba bashatse no gutanga amafaranga ariko abaturage bakabyanga bagahamagara inzego zishinzwe umutekano muri ako gace ari na zo zahise zibafata.

TV1 yagerageje kubaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Ruheru maze avuga ko ayo makuru ntayo azi ndetse ko n’iyo yaba ayazi atayatangaza.

Umuvugizi wa Polisi CIP Slyvestre TWAJAMAHORO avuga ko aya makuru na we atarayamenya aza kuyatangaza mu gihe haba hari ibyo yayamenyeho mu buryo burambuye. Nubwo atahakanye cyangwa ngo yemeze ifatwa rya Kizito Mihigo usanzwe akora akazi k’ubuhanzi, Marie Michelle Umuhoza uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda yabwiye TV na Radio One ko na we agishakisha iby’aya makuru.

Tariki ya 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Yaje gufungurwa tariki ya 15 Nzeri 2018 ku mbabazi yahawe na perezida wa Repubulika , afungurirwa rimwe na Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi bagororwa 2140 nkuko byari byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Nzeri 2018.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top