Umutekano

Nyaruguru: Ibitero by’inyeshyamba byatumye Turushaho gukorera hamwe-Meya

Photo

Mu gihe kuva mu mwaka wa 2018 mu karere ka Nyaruguru hakunze kugabwa ibitero by’abaturukaga mu ishyamba rya Nyungwe,ubuyobozi bw’akarere buravugako abagaba ibitero ntacyo bageraho,ahubwo byabaye umwanya wo gukangukira gushyira hamwe kw’abaturage n’ubufananye n’ingabo z’igihugu mu gusigasira umutekano.

Kuva mu mwaka wa 2018 mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata humvikanye ibitero bikozwe n’inyeshyamba,byatangajwe ko zaturukaga muri Nyungwe,akaba ari naho zihunga zisubira.Ibi bitero byakomeje kugenda bigaruka no mu yindi mirenge yegereye iri shyamba kimeza rya Nyungwe ,ariko bikagenda bisubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda.

Igitero giheruka vuba ni icyabaye mu mpera za Kamena 2020 aho abo barwanyi baje bagerageza gutera mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze ,maze bagasubizwa inyuma nanone n’ingabo z’u Rwanda zikaba zaranishemo bane muri abo bateye. Kuba iyi mirenge yegereye Nyungwe ikunda kwibasirwa n’ibitero,umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru HABITEGEKO Francois avuga ko ari ibyago gusa ko byanabahaye umwanya wo kwibuka ko abaturage bagomba gushyira hamwe kurushaho.

Avuga ko urebye ubufatanye bw’ingabo n’abaturage uko buhagaze ubu mu gusigasira umutekano nta gihe byigeze biba byiza nk’uko bimeze ubu.

Uyu muyobozi avuga ko ubu bufatanye bw’abaturage hamwe n’ingabo z’igihugu bituma uwashaka gukomeza guhungabanya umutekano,ngo bitamuhira nk’uko byagendekeye abaherutse gutera mu murenge wa Ruheru.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top