Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Colonel Munyengango innocent Yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi bane mu bari bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda ziri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.
Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko abitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunga basubirayo basiga inyuma imirambo yabo ine n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibikoresho by’itumanaho. Yongeyeho ko ku ruhande rw’u Rwanda hakomeretse abasirikare batatu.
Si ubwa mbere mu karere ka Nyaruguru hagabwa igitero nk’iki , igiheruka ni icyagabwe mu ijoro ryo kuwa 01 Nyakanga 2018 ubwo abarwanyi bateraga umurenge wa Nyabimata bagasahura ibiribwa by’abaturage, amatungo magufi n’indi mitungo irimo n’amafaranga nyuma bagahunga berekeza mu gihugu cy’u Burundi nkuko Polisi y’u Rwanda yabitangaje.
