Umutekano

Nyaruguru: Polisi irashinjwa gukubita umuntu akaba intere kubera agapfukamunwa-Abaturage

Photo

Umuryango utuye mu mudugudu wa Kinyaga, akagari ka Cyahinda ,Umurenge wa Cyahinda uratabariza umugabo w’imyaka 49 ngo uherutse gukubitwa na Polisi azira kuba atambaye agapfukamunwa,nyuma yo kuvanwa kwa muganga ngo agahita afungwa ubu bakaba batemerewe kumusura.

Kuwa kane w’icyumweru gishize ni bwo abaturanyi n’umuryango w’umusaza witwa NIYOMUGABO Jean Damascene, utuye mu kagari ka Cyahinda, umurenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru bavuga ko ubwo yari avuye mu rugo yameshe agapfukamunwa asiga akanitse, ageze ku muhanda ahura n’abapolisi baramuhagarika bitewe nuko atari yambaye agapfukamunwa biza kurangira havuyemo no gukubitwa,aho bavuga ko nyuma yo kumukubita banamwijyaniye kwa Muganga bitewe n’uko yakomerekejwe nyuma avanwa kwa mugango bamukomezanya mu kasho afungwa ubwo.

Uyu muryango we uvuga ko kuva yafungwa bamugezeho 1 ubundi babuzwa kongera kumubona ,ibyo bafata nk’akarengane yakorewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye TV na Radio One ko uwo mugabo yafashwe yanyweye inzoga, yarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19,ko atigeze akubitwa ndetse ngo nta nubwo afunzwe na Polisi ahubwo basanze ari inkeragutabara aba ari rwo rwego ashyikirizwa.

CP Kabera yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kubaha amabwiriza yose aba yashyizweho cyane cyane ayo kwirinda COVID-19 hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top