Umutekano

Paul Rusesabagina ukekwaho guhungabanya umutekano w’u Rwanda afungiwe i Kigali

Photo

Inkuru ya Jean de Dieu Kalinijabo

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwerekanye Paul RUSESABAGINA wavugaga ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ku ngufu.
Arashinjwa ibyaha birimo n’ubwicanyi bwibasiye abaturage bo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe.
......................

Mu buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Paul RUSESABAGINA wabaga ku mugabane w’uburayi yeretswe itangazamakuru.

Uyu muyobozi w’impuzamashyaka MRCD bitazwi aho rikorera rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Yagaragaye asa n’ufite ubwoba mu maso kandi ari hagati y’abagabo babiri bari bambaye impuzankano za polisi y’u Rwanda.

Ubugenzacyaha bwavuze ko yafashwe wenyine ariko ntibwasobanura neza aho yafatiwe n’uburyo yafashwemo uretse gusa kuvuga ko yafashwe ku bufatanye bw’ibindi bihugu ariko nabyo bitatangajwe ku mpamvu ziswe iz’umutekano w’ubutabera nkuko byagarutsweho na Dr Murangira Thierry uvugira ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko RUSESABAGINA agiye gukorerwa dosiye ikazashyikirizwa ubushinjacyaha nkuko biteganywa n’amategeko.

Nubwo yeretswe itangazamakuru Paul RUSESABAGINA ntiyahawe umwanya wo kurivugisha.

Uyu mugabo w’imyaka 66 izina rye rirazwi cyane kuko ari umwe mu bamaze igihe bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutera inkunga imitwe ishaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda no kugaba ibitero mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Uruhare rwe kandi rwongeye kumvikana mu rubanza ruburanishwamo Callixte NSABIMANA wiyise Maj. Sankara aho yamushyize mu majwi amushinja kuba mu mugambi wamuhuje na perezida wa Zambia Edgard Lungu akabatera inkunga yagombaga kubafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

RUSESABAGINA kandi anazwi muri filime yiswe Hoteli Rwanda yamugaragaje nk’intwari mu gukiza abari bahungiye muri Hotel de mille collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igikorwa cyanatumye ahabwa umudali w’ishimwe n’uwahoze ari perezida wa Amerika George W. Bush ubwo hari mu mwakwa wa 2005.

Nyamara nubwo iyi filime yamugaragaje nk’intwari, ubuhamya bwa bamwe mu bari bahungiye muri iyi hoteli bugaragagaza ko nta bufasha yigeze aha abayihungiyemo bakamushinja kuyifashisha mu gushaka amaramuko.

Urutonde rwa bamwe mu bahoze barwanya leta y’u Rwanda bamaze kuzanwa mu Rwanda ni rurerure kuko usibye RUSESABAGINA ,abamaze gufatwa barimo Sankara wahoze avugira FLN-MRCD ndetse na Herman na Bazeye bahoze mu mutwe wa FDLR.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko n’abandi bakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bihishe hanze bazafatwa ngo kuri we ikibazo ngo ni igihe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top