Umutekano

RCA: Umusirikare w’u Rwanda yiciwe mu butumwa bw’amahoro

Photo

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique yiciwe mu gitero cyagabwe kuri izo ngabo mu gace ka Nana-Mambéré kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Iki gitero cyagabwe kuri uyu wa mbere n’umutwe wo muri iki gihugu wiyise 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation ) kikaba cyanakomerekeyemo abandi basirikare babiri bari mu butumwa bw’amahoro ariko ntihahise hatangazwa ibihugu bakomokamo.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yababajwe n’icyo gitero maze yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera na Leta y’u Rwanda muri rusange.

António Guterres,yasabye ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrique gukora uko bushoboye bukamenya abagabye icyo gitero ku buryo bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top