Umutekano

Rubavu – Nyakiriba: Bahangayikishijwe n’abajura bategera abantu mu nzira

Photo

Umudugudu wa Kitarimwa mu kagari ka Gikombe n’umudugudu wa Gisangani wo mu kagari ka Bisizi mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, ni imidugudu ibiri ibangikanye bigaragara ko ari mishya kandi ubona ko irimo guturwa mu buryo bugezweho, nyamara abahatuye bakavuga ko ubwiza bw’imiturire ihagaragara buteshwa agaciro n’umutekano muke uharangwa uterwa n’abajura bategera abantu mu nzira bakabambura byaranarimba bakabatera mu ngo zabo..

Ubu bujura ngo bumaze kuba akarande muri aka gace bwatumye inzira z’abahataha n’abahanyura zitaba nyabagendwa amasaha yose kuko ngo uwo birenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akiri mu gasozi aba atagitinyutse kuhigabiza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiliba buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bwatangiye kugihagurukira ku buryo butanga icyizere ko kitazatinda gukemuka. Mu kiganiro yagiranye na Tv/Radio1, TUYISHIME Jean Bosco uyobora uyu murenge yavuze ko zimwe mu ngamba bafashe ari uguhindura ubuyobozi bw’umudugudu no gushyiraho irondo ry’umwuga kandi ngo ku bwabo bakaba babona birimo gutanga umusaruro.

Icyakora nubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiliba buvuga ko hashize hafi amezi atatu bahagurukiye iki kibazo ndetse bwo bukemeza ko hari n’impinduka zimaze kugaragara, abaturage bavuga ko ahubwo uko iminsi ishira ari ko iki kibazo kirushaho gukomera ndetse bakanemeza ko imbaraga z’ubuyobozi mu kukirwanya babona ari nkeya ku buryo bamwe batanumva akamaro k’amafaranga y’umutekano bakwa buri kwezi.

Ni naho bahera basaba izindi nzego z’umutekano ko bishobotse nazo zabatabara aka gace kerekeza ahazwi nko mu Bisizi kagahabwa umwihariko mu gucungirwa umutekano kuko banakemanga abitwa abanyerondo b’umwuga bataratabara n’umwe mu bamaze kwamburirwa mu nzira cyangwa no gupfumurirwa amazu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top