Umutekano

Ruhango: Umugabo arakekwaho kwica umugore nyuma akamuta mu musarani

Photo

Mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki ya 01 Ukuboza 2020 ni bwo mu bwiherero bw’ urugo rwari rucumbitswemo n’ umugabo witwa Habakurama Aboubakar ruherereye mu mudugudu wa Kanazi, mu kagari ka Munini, mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango hakuwemo umurambo w’ umugore bari bafitanye ubushuti bwihariye.

Gukuramo uyu murambo ni igikorwa cyagoranye cyane dore ko cyatwaye iminsi ibiri.Uku kugorana kwatewe ahanini nuko uyu mugore akimara kwicwa akajugunywa mu bwiherero umurambo we washyizweho amatafari, imbagara n’ umucanga kugira ngo utazagaragara cyangwa ngo uzamure impumuro mbi.

Bamwe mu baturanyi babo bemeza ko uyu mugabo ari we wishe uyu mugore bavuga ko baherukaga kumubona ku cyumweru tariki 22 z’ ukwezi kwa 11.
Umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry yabwiye TV na Radio One ko mu ibazwa ry’ ibanze uyu mugabo yemeye ko ari we wamwishe abisabwe na Sebukwe uyu mugore yashatsemo.

Biravugwa ko amafaranga y’ u Rwanda agera ku bihumbi 300 ari yo uyu sebukwe w’ uyu mugore yatanze kugira ngo yicwe bitewe nuko uyu mugore ngo yatanze amakuru y’ uko umugabo we ari we muhungu w’ uyu musaza ateka ikiyobyabwenge cya Kanyanga akaza kubifungirwa imyaka 3.

Mu murenge wa Ruhango si uyu mugabo wenyine wemeye ko yishe umugore babanaga kuko no mu mwaka ushize wa 2019, mu kagari ka Nyamagana gahana imbibe n’ aka ka Munini uwitwa NDIKUMANA Celestin yemereye urukiko ko mu mwaka wa 2018 yishe umugore we akamushyingura mu nzu.

Uyu we byamenyekanye nyuma y’ amezi agera ku munani ko yishe uyu mugore,
Iki gihe yari afungiye guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top