Umutekano

Rusizi: Abaturage basabwe kwirinda ibihuha

Photo

Nyuma yaho ishyamba ry’ahazwi nko mu Nyagatare hagaragaye imirambo y’abagore babiri bishwe mu bihe bitadukanye, abagore bo mu bice byo mu mirenge ya Gihundwe na Giheke mu karere ka Rusizi bikora kuri irishyamba bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge z’umutekano wabo ndetse banasaba ko aka gace kashyirwamo abashinzwe umutekano.

Mu gihe aba bagore bavuga ko abagizi ba nabi aribo bibasiye, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abatuye muri iyi mirenge yombi maze bababwira ko muri ako gace hashyizwe itsinda ry’abasirikare bagomba kuharinda umutekano, uretse kugaragaza ubwoba ariko hari n’abavugaga ko abari kwicwa bari gukurwamo nyababyeyi ariko umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem abasaba kwirinda ibihuha kuko ngo abishwe bose ntawe bakuyemo ibyo bice by’umubiri nkuko byavugwaga.

Ikindi ubuyobozi bw’aka karere bugarukaho ngo ni uko hagiye gufatwa umuntu wese ukekwaho ibikorwa byaba iby’ubujura, abanywa urumogi ndetse n’abandi bafite imyitwarire ikemangwa n’abaturage mu rwego rwo gukurikirana ngo harebwe abagize uruhare mu bwicanyi n’ubwambuzi byari bimaze iminsi muri iryo shyamba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top