Umutekano

Rusizi: Polisi yatangiye gufata amagare y’abanyonzi bagenda bafashe ku modoka.

Photo

Mu buryo bw’ubwikorezi bukoreshwa n’abatari bake muri aka karere ka Rusizi harimo igare,abatwara amagare mu mihanda imanuka cyane nk’umuhanda Bugarama- Kamembe ndetse n’umuhanda Kamembe-Nyamasheke bajyanye imizigo mu masoko atandukanye ngo iyo batashye bagorwa n’urugendo rwo kuzamuka bityo bakagenda bafashe ku makamyo cyangwa izindi modoka zizamuka kugira ngo zibafashe kuzamuka bitabaruhije nkuko bakunze kubigarukaho.

Nubwo aba banyonzi baba bishimira koroherwa n’urugendo ariko uku gufata ku modoka bituma benshi bagongwa n’imodoka ziba zibisikana n’izo bafasheho bityo bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu nkuru zitandukanye zagiye zitangazwa kuri TV na Radio One , abaturage bakunze kugaragaza ko polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari yo yagakwiye gufata ingamba mu rwego rwo kubuza aba bafata ku modoka hagamijwe gukumira impanuka. Gusa abaturage bavuga ko habayeho intege nke ku ruhande rw’uru rwego.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rishimangira ko ritagize intege nke mu kubuza abanyamagare gufata ku modoka ahubwo ko babagira inama yo kutazifataho ndetse ngo kimwe mu bihano babaha harimo no kubaka amagare.

Bamwe mu bakunze gufata ku modoka zizamuka bavuga ko hadashobora gushira ukwezi muri aka karere hatabaye impanuka y’imodoka igonga umunyonzi(Utwaye igare) uba ufashe ku modoka izamuka.

Abenshi mu batwara izi modoka ngo ni bo bafasha abanyamagare kuzifataho kuko iyo bababonye batababuza ahubwo basa n’abagabanyije umuvuduko kugira ngo abatwara amagare babone uko bafataho ariko ngo hari n’abashoferi babyanga nubwo bitabuza abanyamagare kuzifataho.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top