Inkuru ya Jean de Dieu KALINIJABO
Bamwe mu batuye mu karere ka Rutsiro baravuga ko bibasiwe n’ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abagore, aho ngo biba amatungo magufi amwe bakayatwara mu masakoshi.
Umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Rutsiro ari kumwe na bagenzi yabwiye umunyamakuru ko amayeri asigaye akoreshwa na bamwe mu bagore mu bikorwa by’ubujura biba amatungo magufi yiganjemo inkoko n’inkwavu bakayatwara mu masakoshi asanzwe atwarwamo imyambaro y’abana mu gihe umubyeyi ari ku rugendo.
Bashimangira ko ari ubujura bumaze gufata indi ntera cyane cyane mu gasantire(centre)kazwi nko mu Nkomero no mu bindi bice bigize aka karere. Aba baturage bavuga ko icyaca ubujura nk’ubu ari ukujya babafunga, nubwo ngo hari igihe aba bagore baza kwiba bahetse n’abana bato umufashe akabura icyo yakora.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwemera ko ubujura buhari ariko ngo kuvuga ko bukorwa n’abagore byo si umwihariko nkuko byasobanuwe na GAKURU Innocent, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Ikibazo cy’ubujura si umwihariko w’akarere ka Rutsiro ariko icyumvikana nk’umwihariko n’uburyo abatuye muri ako gace bavuga ko ubw’aho bwo bukorwa n’abagore kandi mu mayeri asa n’atangaje .
