Umutekano

Rwamagana: Umuturage arimo kugendera ku mbago nyuma yo gukubitwa na Gitifu

Photo

Umuturage Hagenimana Jean Berchmas wo mu mudugugu wa Kayenzi mu kagari Ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro, ni we uvuga ko yakubiswe agakomeretswa bikomeye na Eric Kayihura baturanye. uyu Eric Kayihura asanzwe ari umuyobozi w’akagari ka Ntebe mu wundi murenge wa Muhazi w’akarere ka Rwamagana.

Hategekimana avuga ko Tariki ya 8 Gashyantare 2020 ari bwo yakubiswe n’uyu muyobozi w’akagari bahuriye mu kabari. Uyu muyobozi yasohoye uyu Hagenimana ngo agire icyo amubwira bageze hanze ni bwo yamukubitaga akamugira intere ku buryo yananiwe no gutabaza.

Abaturanyi b’uyu wahohotewe banaturanye na Eric Kayihura,bemeza ko bitabatunguye ku kuba yarakubiswe na Eric uyobora akagari ngo kuko asanzwe ari indakoreka muri aka gace.

Nyuma yo guhohoterwa kandi Berchmas avuga ko yagejeje ikibazo ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu ishami ryarwo riri I Rwamagana gusa na nubu ntacyo arafashwa . Uyu mugabo kuri ubu ntacyo yimarira dore ko yagize ubumuga kuri ubu akaba agendera ku mbago.

Uyu muyobozi Eric Kayihura arahakana ibyo ashinjwa n’aba baturage ndetse akanemeza ko atigeze ahura n’uyu muturage.

Bitewe nuko uyu muturage avuga ko ikibazo yakigejeje mu nzego zitandukanye kugeza ku rwego rw’akarere , Umunyamakuru yahise ajya ku biro by’akarere ka Rwamagana gusa mu minota isaga 15 yamaze mu biro bye, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Rajdabu, acyumva imiterere y’ikibazo yamutsembeye ashimangira ko adashobora kuvuga kuri icyo kibazo.

Uku guhohotera abaturage bikozwe na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Rwamagana,si ibya none, mu mwaka wa 2017,na bwo muri aka karere ka Rwamagana,Umuyobozi w’akagari ka Gishori mu Murenge wa Nyakariro, yavuzweho gukubita abaturage kubera kutishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Si ibi gusa kandi muri Nzeri 2019,Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, Havugimana Emmanuel yahagaritswe burundu ku mirimo ye nyuma yo gukubita no guhohotera abaturage yari ayoboye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top