Umutekano

Rwanda: Ese ibyavuye mu iperereza bitangarizwa nde ?

Photo

Mu gihe inzego zishinzwe ubugenzacyaha zikunze kumvikana mu itangazamakuru zivuga ko zatangiye iperereza by’umwihariko ku bikorwa by’ubwicanyi biba byabaye ariko hagategerezwa ko zitangaza ibyavuye muri iryo perereza kenshi na kenshi nti bitangazwe ngo abantu babimenye, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruravuga ko amategeko atarwemerera gutangaza ibikiri mu iperereza, icyakora ngo iyo bigeze mu nkiko biba bigiye mu ruhame ku buryo buri wese abimenya ari naho uru rwego na rwo rubimenyera nk’abaturage bose.

Hari ingero z’impfu nyinshi zagiye ziba amarabira ariko hagakekwa ababikoze, gusa amakuru nk’aya akagumisha benshi mu rujijo kuko ntawe umenya icyavuyemo nyamara inzego zibishinzwe zikavuga ko zatangiye iperereza ,mu myaka itandukanye inzego zibishinzwe cyangwa zari zibishinzwe icyo gihe zagiye zitangaza ko ibintu biri mu iperereza gusa abanyamakuru bakongera kubaza icyavuye mu iperereza inzego zibishinzwe zikaryumaho. Aha ni ho bamwe bakeka ko nta perereza rikorwa cyangwa se rikaba rikorwa ariko raporo y’ibyarivuyemo bikaguma mu biro by’izo nzego.

Urugero rw’ibitarava mu iperereza ni icyateye urupfu rutunguranye rwaciye benshi umugongo rwa RDT SPT Hubert GASHAGAZA wahoze ari umupolisi na we wishwe mu buryo butamenyekanye muri Nzeri 2018. Inzego zibishinzwe zatangaje ko zatangiye iperereza ngo hamenyekane abamuvukije ubuzima dore ko byagaragaraga ko yishwe ,aha Modeste MBABAZI wavugiraga urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB icyo gihe yatangaje ko iperereza ryatangiye na nubu bikaba bitazwi niba ryararangiye.

Mu ntara y’amajyepfo mu mwaka wa 2019, na ho umugore byaketswe ko yiyiciye umwana ariko we akavuga ko yaryamiwe n’undi icyo gihe inzego za Polisi mu majyepfo zavugaga ko zatangiye iperereza.

Tukiri mu majyepfo kandi Tariki ya 06 Werurwe 2019, mu murenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza, umugabo byaketswe ko yiyiciye abana 2 abakubise intebe anakomeretsa umugore we ndetse no mu ishyamba ryo ku mukoni habonetse umuntu wakomerekejwe kugeza apfuye ariko ibi byose ibyavuye mu iperereza ntibyamenyekanye mu itangazamakuru kimwe n’izindi ngero nyinshi nk’izi zagiye zica mu itangazamakuru ariko bikaguma mu iperereza.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rusobanura ko ibanga ryo kudatangaza ibiri mu iperereza rishimangirwa n’itegeko kandi ngo aba ari iperereza ry’ibanze , iyo rirangiye risozwa n’urubanza cyane ko rwo akenshi rubera mu ruhame ,aha rero ngo abaturage bahamenyera iherezo ry’iperereza kuko n’inzego zakoze iry’ibanze ni bwo zibimenya nk’abaturage bose nkuko Marie Michelle UMUHOZA Umuvugizi wa RIB yabitangarije TV na Radio One.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top