Umutekano

Rwanda: Itegeko rihana abaharabika abandi ku mbuga nkoranyambaga-RIB

Photo

Inkuru yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Hari abaturage basaba ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bajya bakurikiranwa mu buryo bw’amategeko bagahanwa.

Ibi babishingira ku kuba hari abakoresha izi mbuga nkoranyambaga bangiza isura y’abandi babatuka, ndetse n’abandi biyitirara amazina ya bamwe bagamije kwangiza isura yabo.

Ngo hari kandi n’abazikoresha bagamije gu cucura abantu utwabo binyuze mu kwiyitirira imyirondoro y’abandi basaba ubufasha ,ibyo baheraho basaba ko abakora ibi byaha bajya bakurikiranwa mu buryo bw’amategeko bagahanwa.

Bahorera Dominique ,umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB)yabwiye TV na Radio One ko kugenza ibi byaha biba bigoranye ,cyane ko abenshi mu babikora baba bari hanze y’u Rwanda akibutsa ababikora ko itegeko rihari kandi rizakurikizwa k’uwo ari we wese uzafatirwa muri iri kosa.

hari abavuga ko Kuba abenshi mu bakora ibi byaha byifashisha ikoranabuhanga bigorana kubakurikirana, byakemurwa nuko haba hari uburyo igihugu gishobora gukurikirana imbugankoranyambaga zikorera imbere mu gihugu ndetse no hanze yarwo.

Umubare munini w’abakoresha imbuga nkoranyambaga akenshi usanga ari urubyiruko ruzirirwaho mu bitarufitiye akamaro harimo uko gusebanya binyuze mu kwiyitirira imyirondoro y’abandi nyamara hari ibindi byunguka rwakabaye rukora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8 /2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 ijyanye no gutangaza amakuru y’ibihuha ,ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top