Umutekano

Rwanda: Polisi yatangiye gukoresha utudege tuzanareba abatubahiriza ingamba za #GUMAMURUGO-CP John Bosco Kabera

Photo

Icyorezo cya COVID-19 kimaze kuyogoza isi, cyatangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019 aho kuri ubu kimaze guhitana imbaga y’abatari bake. Tariki ya 14 Werurwe 2020 ni bwo mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara ndetse bituma nyuma y’icyumweru kimwe gusa hafatwa imyanzuro ikomeye irimo kubuza abaturage kujya ahantu hateraniye abantu benshi,guhagarika ingendo rusange abaturage bakaguma mu ngo keretse abafite impamvu zihutirwa nkuko zasohowe mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE ubwo hari ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020.

Mu ngamba zitandukanye zagiye zishyirwaho zigamije gukumira iki cyorezo kuri ubu haniyongereyeho gahunda yo gukoresha utudege tutagira abapilote tuzwi nka " Drones" mu ndimi z’amahanga aho tuzajya dutanga amakuru y’abantu batubahiriza iyi gahunda ndetse tukazajya tunabaha ubutumwa busaba abaturage kuguma mu ngo. Ibindi bikubiye mu kiganiro cyihariye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA yagiranya na TV1:

- Umunyamakuru : Gahunda yo gukoresha Drones ziburira abaturage kuguma mu ngo izatangira gukoreshwa ryari?.

- John Bosco Kabera: Izi ndege zitagira abapilote zatangiye gukoreshwa.

- Umunyamakuru : Izi Drones zizajya zikora zite? Zizajya zitanga ubutumwa gusa cyangwa na zo zizajya zifata amakuru?.

- John Bosco Kabera: Usibye kuba izi ndege zitambutsa ubutumwa bukangurira abaturarwanda kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi, zizajya zinadufasha mu kugaragaza ishusho rusange y’uko ingamba zashyizweho zubahirizwa ndetse n’andi makosa yakorerwa mu gace zinyuzemo.

- Umunyamakuru :Izi Drones zizakorera mu bihe bice by’igihugu?

Izi ndege nto ubu zirakoreshwa mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali ni biba ngombwa tuzazijyana n’ahandi igihe zizaba zikenewe.

- Umunyamakuru: Ububiko bw’ utu tudege (drones) buri ahagana he?

Kuba izi ndege zikorera ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’abazikoresha bakaba abanyarwanda mu nyungu z’abaturarwanda, bivuze ko n’amakuru zitanga abikwa mu gihugu.

IBIBAZO BIJYANYE N’ABAPOLISI BARI MU KAZI MURI IBI BIHE BYA COVID-19

- Umunyamakuru: Muri iyi minsi murimo gukora mute?

- John Bosco KABERA: Muri iyi minsi turi kwibanda cyane mu bikorwa byo gukumira ikwirakwira rya Koronavirisi, bikaba byaratumye hari serivisi zimwe na zimwe zabaye zihagaritswe by’agateganyo muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19.

- Umunyamakuru: Ni izihe mbogamizi muhura na zo?

- John Bosco KABERA: Urebye nta mbogamizi zidasanzwe duhura na zo mu kazi kacu , usibye abantu badakurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi bitewe n’imyumvire mike ndetse no kudasobanukirwa uruhare rwabo mu kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo. Gusa dukoza kubigisha kugira ngo bahinduke.

- Umunyamakuru : Impamvu zifatika abantu batanga ngo mubareke batambuke mwizera gute ukuri kwazo?

- John Bosco KABERA: Hari impamvu zatanzwe z’ingenzi zirimo kwivuza, guhaha ndetse na serivise zijyanye n’imari. Umuntu wese ufata urugendo akwiye kuba agiye ku mpamvu z’ingenzi kandi ikimujyanye akagikora bwangu akagaruka mu rugo.

Gusa harimo n’ababeshya ariko Polisi hari uburyo ikoresha ikaba yabavumbura kuko hari n’abo mwagiye mwumva babeshye ko bagiye mu bikorwa runaka bagafatirwa mu bindi binyuranyije n’impamvu bari batanze. Icyo dusaba ni ukurangwa n’ukuri kandi bakubahiriz amabwiriza uko yakabaye.

- Umunyamakuru: Haba hari abapolisi bagikorera mu biro cyangwa mwese mwagiye Hanze (kuri terrain) mu kurushaho gushyira mu bikorwa iby’izi ngamba?

- John Bosco KABERA: Hari serivisi zigomba kunganira abapolisi bari mu bikorwa (operations). Rero bituma hari abapolisi bake bakora mu biro kugira ngo batunganye izo serivisi zunganira bamwe baba bagiye mu bikorwa byo hanze.

Ntabwo imirimo ikorerwa muri Polisi yose yajya gukorerwa hanze ngo bishoboke hagomba kuba hari n’abandi basigara mu biro bakora ibindi by’ingenzi kandi byunganira abari gukorera hanze.

Ibindi ni kuri TV1..........................



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top